Inkomoko y’Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside si UMUVUGIZI si na FPR

Posted: November 3, 2011 in Analysis
Tags: , , , ,

Na: Ndahiro Tom

Vuba aha nahuye n’umugabo w’umunyamategeko, ukunda gusoma urubuga UMUVUGIZI ambaza ibijyanye n’inyandiko nise Urutonde rw’abanyeshuri n’abatoza b’ubugome na jenoside.

Uwo musomyi w’UMUVUGIZI yifuje ko nabwira abasomyi aho nakuye urwo rutonde kubera amateka yacu. Nasanze aribyo n’ubwo nzi ko nari nabiciyemo nari nabisobanuye mu mvugo iziguye.

Nagize nti: “Nta handi wabonera hamwe amazina y’abahuje urwango n’ubugome atari kuli uru rutonde, ubwabo bishyizeho guhera mu Ugushyingo 2008.”

Ndongera nti: “Uko urutonde rugaragara n’inomero ziriho byagumye uko biri kugirango ubisoma amenye uko bikorwa byakurikiranaga.” Nongeraho ko “Uko bandikaga niko nabyegeranyaga.”

Nakomeje nasobanura ko: “Numero ya mbere kuri urwo rutonde, ari nawe wabahuje bose..”

Umuntu uzi gukoresha ikoranabuhanga, nka Google Search byari kumuha igisubizo, cyane ko hari n’abanyandikiye bambwira ko babonye inkomoko yabyo.

Kuri uwo wambajije, kimwe n’uko hari abanditse banditse ngo “Leta ya FPR yakoze urutonde rw’abanyarwanda bayirwanya baba mumahanga ngo izabirenze mbere yuko iva ku butegetsi”.

Amatsiko n’amagambo atagira epfo na ruguru nibishire. Uwakoze urutonde si UMUVUGIZI, si na FPR.

Urwo rutonde n’abarwishyizeho inkomoko yarwo ni Petition[1] yo ku wa 24 Ugushyingo 2008, yakozwe n’agatsiko kiyita “Membres et amis de la FEIDAR” (abayoboke n’inshuti za FEIDAR) kayoborwa na JMV Ndagijimana.[2]

Ndagijimana uwo ararwamamaza cyane kuri internet nkuko yamamaza FDU- Inkingi. N’abo bitwa inshuti za FEIDAR zirarwamamaza.

Hari n’myigaragambo yakurikiye  nyuma yo gutangira kwishyira kuri urwo rutonde. Iyo myigaragambyo igomba kuba yarabereye i Paris, France ku wa 6 Ukuboza 2008. Niba uko byari byateganyijwe byagenze.

Ibikorwa bya bamwe bari kuli urwo rutonde, ari mbere yo kurukora na nyuma yo kurukora nibyo byatumye mbita uko nabise.

Ugiye ku isoko y’urwo rutonde wabona byinshi cyane abazi igifaransa bagasoma comments.

Nzakomeza kwandika nsobanura, kandi ngaragaza icyatumye urwo rutonde rukorwa. Nizeye ko hari abo bizafasha bakajya bibaza mbere yo gukurikira abafite amateka mabi n’imigambi mibisha.


[1]Ni CONTRE L’IMMIXTION DE BERNARD KOUCHNER DANS L’INSTRUCTION DE L’AFFAIRE ROSE KABUYE Jya kuri http://www.petitiononline.com/jmvn51/petition.html

[2] L’association FEIDAR (Fédération internationale des associations rwandaises) en collaboration avec les associations, AVICA (Assistance aux Victimes des Conflits en Afrique Centrale), CSRF (Cercle de solidarité des Rwandais en France), COSAR (Collectif du 6 Avril), CLIIR (Centre de Lutte Contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda)

Comments are closed.